Print

Impamvu umugore wo muri Malawi yatangaje yamuteye gushyingirana n’umuhungu we ikomeje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 7575

Uyu mugore avuga ko yatakaje amafaranga menshi mu kwishyura amashuri y’umuhungu we bityo ko atakwishimira kubona hari umukobwa w’uundi uje kuryoha mu buryo yaruhiye.

Nyasa Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugore avuga ko iki ari cyo gihe we n’umuhungu we babonye ngo bishimane kuko ubundi babaga barajwe inshinga no gukora cyane.

Yagize ati”Nashoye amafaranga mesnhi mu burezi bw’umuhungu wanjye, ni gute undi mugoree yashyingiranwa na we akarya imaraga zanjye natakaje, ibyo ntibiteze kuba! Ngiye gushyingiranwa n’umuhungu wanjye aho kugira ngo azabane n’abirirwaga bakuramo inda.”

Kugeza ubu aba bombi barabana nk’umugore n’umugabo. Naho abaturanyi bo bakomeje gutunga intoki uyu mugore bavuga ko ari umurozi, ko akwiye gupfa akavaho, bavuga ko ibyo avuga ari ukubeshya, ko ahubwo yaroze umuhungu we.


Comments

gatare 3 August 2019

Ibi koko ni ibihe by’imperuka.Hari ibintu byinshi biba muli iki gihe bitabagaho kera.Tekereza ukuntu abantu basigaye babana Robot y’ingore,bagata abagore babo.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye