Print

Umunya Cameroon wigaga mu Rwanda yapfiriye muri pisine ari koga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 2787

Ahagana saa sita n’iminota icumi zo kuri iki Cyumweru nibwo uyu Che Suh yagiye kogera muri pisine y’iyi hoteli iherereye mu Mudugudu w’Ubumwe, mu kagari ka Rukiri ya I, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo,ararohama abari kumwe nawe bagerageza kumutabara ariko basanga yapfuye.

Uyu musore yigaga muri African Leadership University (ALU) mu mwaka wa kabiri, ngo yari ajyanye n’umukobwa koga aza kurohama ubwo yari amaze kwibira kuri metero imwe na sentimetero 70.

Abazi uyu musore bavuze ko urupfu rwe rushobora kuba rwatewe n’umunaniro kuko ngo yanyoye inzoga nyinshi kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu agataha mu gicuku.

Umwe mu bakobwa bigana bari bajyanye aho kuri piscine yabwiye ubuyobozi ko uyu musore yamanutse ageze muri metero 1 na 70 cm aribira agerageza kuzamuka ngo arebe ko yafata hejuru biranga azamura akaboko asa n’utabaza, nibwo batabaye basanga yarangije gusoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yatangaje ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu musore cyane ko umurambo we wajyanwe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo gusuzumwa.