Print

Cristiano Ronaldo yatangaje aho yakuye uburyo bwo kwishimira igitego akoresha ndetse n’umukinnyi yifuje gukinana nawe ntibimukundire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 4762

Ronaldo utsinda igitego agasimbuka mu kirere yarangiza agasanza amaboko ayatandukanyije,yabwiye urubuga rwa You Tube rwa Soccer.com ko ubu buryo bwo kwishimira igitego atsinze yabuvumburiye ku mukino wa gicuti bakinnye na Chelsea muri 2013 bayitsinda 3-1 birimo 2 yatsinzemo bari mu gikombe cya International Champions Cup.

Yagize ati “Twari muri US turi gukina na Chelsea ariko nabikoze ntazi aho biturutse.Natsinze igitego ndagenda nkora “sii”.Byari bisanzwe mvugishije ukuri.Nakomeje kubikora abafana barabikunda mpita mvuga nti “abantu bazajya bibuka Cristiano kubera gukora “siii”.

Uyu mukinnyi yabajijwe umukinnyi yifuje gukinana nawe mu ikipe imwe ntibimuhire avuga nyakwigendera Eusebio wakiniye Portugal akayihesha ishema.

Yagize ati “Mfite abakinnyi benshi mu mutwe nifuje gukinana nabo ariko navuga umwe ukomoka mu gihugu cyanjye wapfuye mu myaka ishize-Eusebio.Ni umwe mu bahungu ba Portugal nifuje gukinana nabo kuko yari umukinnyi w’igitangaza.”