Print

Ubwoko bwo muri Sierra Leone bwikata iminwa mu gusenga ibigirwamana bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 4972

Amoko amwe n’amwe yo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika akunze kurangwa ahanini n’imigenzo ya kidini ndetse no gusenga ibigirwamana bitandukanye nkuko aba bantu Soko Bana Poro babigenza.

Ubu bwoko bw’aba poro bwo muri Sierra Leone bwashinzwe n’abimukira bo muri iki gihugu mu myaka igihumbi nyuma ya Yesu ndetse ngo bufite amashami muri Sierra Leone, Liberia, Guinea, no muri Cote d’Ivoire.

Buri mwaka ubu bwoko bukora imihango itandukanye bambaye masks mu rwego rwo kuramya no guhangana n’imyuka mibi ishobora kubagirira nabi.

Abayobozi babo bakuru nibo batangiza iyi mihango yo kubemerera kuvugana n’imyuka itandukanye kugira ngo ibafashe kwirukana inyatsi mu miryango yabo ndetse no guha icyubahiro imana zabo.

Bakora kandi imihango ibasaba kwihangana cyane aho bitera ibyuma mu nda no kwikeba iminwa bizeye ko bazarindwa ndetse bagakizwa n’imana zabo.

Abana b’abahungu bikebagura mu mugongo nk’ikimenyetso cy’amenyo y’abakurambere mu gihe abakobwa bikata ku myanya y’ibanga.







Comments

6 August 2019

aaaaah! nakumiro