Print

Umuhanzikazi Alicia Keys n’umugabo we baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari gusomanira muri piscine [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 5049

Uyu muhanzikazi abinyujije kuri Instagram ye yashimagije uyu mugabo we usanzwe atunganya indirimbo akoresheje amagambo aryohereye cyane.

Yagize ati “Ndarahira ko ndi mu rukundo rudasanzwe nawe.Uri byose,uri inshuti magara,umukunzi wanjye,uwo ndusangira ibitekerezo n’ubuzima,umuyobozi wanjye nkunda,uwuzuza inzozi zanjye,umufana wanjye w’imena.Navuga ibirenze 100.Narahiriwe kuba mu rukundo nawe.Isabukuru nziza mwami wanjye,ndi kumva imbaraga z’urukundo muri njye.”

Uretse uyu mugore,umugabo we Swizz Beatz nawe yamusubije amagambo y’urukundo amutaka cyane ko urukundo rwe rutuma yumva akiri umwana nubwo bafitanye abana babiri.Yamushimiye kandi kuba yaramubereye umugore mwiza mu myaka 9 bamaze babana.

Alicia Keys yamenyekanye mu ndirimbo nka No one,Fallin n’izindi mu gihe na Swizz Beatz ari n’umuhanzi ndetse mu mwaka ushize yashyize hanze Album.