Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Ally Niyonzima yirukanwe muri APR FC kubera ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe amafaranga menshi cyane kugira ngo yongere amasezerano bakabifata nk’agasuzuguro gusa umwe mu bayobozi ba APR FC, Gen. Major Mubarak Muganga yatangaje ko ibi ari ibihuha bidafite ishingiro.
Amakuru yavugaga ko Ally Niyonzima yifuzaga Miliyoni 18 z’amanyarwanda n’umushahara wa Miliyoni buri kwezi kugira ngo yongere amasezerano mashya.
Niyonzima Ally ariyongera kuri bagenzi be bari kwitegura imikino ya gisirikare izabera muri Kenya kuva tariki ya 12 Kanama uyu mwaka. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 11 Kanama 2019 ikagaruka tarikiya 24 uku kwezi.
MUJYE MUTOZAHOZA NEZA INKURU ALI NTARASINYA.MUREKE KUBESHA
Nibabayorere n’ayo bakata ku badafana igikona!
uyu murundi ayabakamye mo da, nyamara yavuye muri AS kgl agwirirana.ariko birumvikana niba sefu ava muri Rayon yarahawe isi nawe bagombaga kumurebera kuko muri National aramwicaza.