Print

Ivan Minnaert yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ndetse ababwira ikidindiza ikipe yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 5701

Minnaert wishimiye umwanzuro wa FERWAFA yategetse Rayon Sports kumwishyura amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 35, 535,asaga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, yabwiye abafana ba Rayon Sports ko yiteguye kuganira n’iyi kipe ku buryo yamwishyura mu buryo buyoroheye gusa atunga agatoki bamwe mu bayobozi bayo ko bakunda inyungu zabo bwite aho kwita ku ikipe.

Yagize ati "Buri muntu unzi neza azi impamvu bashakaga kunyirukana, barageraje kugira ngo dutsindwe, bishyuye abantu bateza ibibazo muri Stade ku mukino wa Rayon Sports n’Amagaju. Hari abari bahari kubera inyungu zabo atari iterambere ry’ikipe. Rayon Sports idafite abantu nk’abo yagera kure cyane.

Abafana ba Rayon Sports mumbabarire kubera ibyabaye.Umunyamategeko wanjye namaze kumubwira ko niba Rayon Sports yiteguye ko tuganira twiteguye."

Ivan Minnaert utoza ikipe ya Al-Ittihad Tripoli muri Libya,aherutse kwishongora ku bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports barimo Martin Rutagambwa na Muhirwa Prosper ko bamuhaye noheli hakiri kare kubera aka kayabo batumye ikipe ya Rayon Sports icibwa.Rayon Sports yamaze gutangaza ko izajurira.


Comments

7 August 2019

nukuri ntiyabeshye rayon yacu ifite abayobozi beza yagera kure cyane