Print

Shangazi Jane umuvuzi gakondo yagaye cyane Young Grace n’umuryango we ku bw’amafoto afata nk’urukozasoni aherutse gushyira hanze

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2019 Yasuwe: 4427

Shangazi Jane ashimangira ko urubyiruko rukeneye guhugurwa kandi abantu bakuru bazi umuco badakwiye guceceka ngo umuco ukendere bareba. Avuga ko biteye isoni kuba umubyeyi utwite inda y’imvutsi yashyira hanze inda atwite yayambitse ubusa akagerekaho no guha umwanya umugabo atazi ngo akore kuri iyo nda nyamara umwana atwite atari uw’uwo mugabo.

Shangazi Jane aganira n’umunyamakuru ukorera kuri Youtube,yakomeje avuga ko afatanyije n’abantu batandukanye bashaka gushyiraho ikigo gisigasira umuco nyarwanda, bagasubizaho urubohero aho bazajya bagira inama urubyiruko ariko bakanabafasha kumenya ibyo bakora byabateza imbere.

Uretse Shangazi hari n’abandi benshi bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’uyu muhanzikazi wakoze igikorwa bafata nk’urukozasoni cyo gushyira hanze amafoto ye atwite inda iri ku gasozi!


Comments

hitimana 9 August 2019

Wa wundi yavugaga ngo "bari mu rukundo" yaramutaye.None agiye kurwana no kurera umwana wenyine.Bakobwa rwose mujye mushishoza,mureke kwiyandarika mubyita "kuba mu rukundo".Urukundo Imana idusaba si biriya bya Boyfriend-Girlfriend biba bigamije kwishimisha mu gitanda gusa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.