Print

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports Ulimwengu ahabwa ikindi gihembo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 3609

Micheal Sarpong wageze muri Rayon Sports umwaka ushize aturutse muri Dreams FC nuri Ghana,yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports ahigitse Jules Ulimwengu bari bahanganye cyane,Iradukunda Eric Radu na Kakule Mugheni Fabrice.

Mu mwaka we wa mbere,Micheal Sarpong yatsindiye Rayon Sports ibitego 16 birimo icyo yatsinze APR FC kuri penaliti ku munota wa nyuma w’umukino. Sarpong yamhembwe ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize,yahembye abakinnyi batandukanye aho Jules Ulimwengu yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi nyuma yo gukora agahigo ko gutsinda ibitego 20 mu mwaka w’imikino umwe.Uyu rutahizamu wigaranzuye Mugisha Gilbert,yanahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi.

Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Kamena ni Iradukunda Eric uzwi nka Radou.



Ulimwengu na Sarpong nibo bahawe ibihembo by’abakinnyi beza n’umwaka


Comments

Mparambo 8 August 2019

Nimurebe bimwe Perezida yavugaga ku rurimi rw’ikinyarwanda. Uwanditse iyi nkuru arateruye ati:’“Micheal Sarpong ni we watowe nk’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports”.
Umuntu ahindutse umwaka ate koko?