Print

Uwase Cadette wariwe na Olivier Sano akayabo k’amafaranga miliyoni 40 akamubenga arembeye mu bitaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 August 2019 Yasuwe: 10717

Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier yunze ubumwe n’umukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda ariko bakaba baribarahuriye kuri murandasi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekanye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero. Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Imyaka itatu bari bamaranye bayishyizeho akadomo,mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.

Nkuko amakuru aturuka muri Amerika aho Cadette aba, arahamya neza ko uyu mukobwa ubu ubuzima bwe buri ahabi dore ko ari mu bitaro, aho bivugwa ko arembye cyane kubera ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera k’umutima cyane.

Abari hafi y’uyu mwana w’umukobwa usa n’uwataye umutwe nyuma yaho abenzwe ku monota wa nyuma hakiyongeraho n’amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda yariwe n’uyu musore Sano usanzwe aririmba indirimbo zo gushimisha Imana, byatumye uyu mukobwa asa n’uwahungabanye, dore ko n’inshuti ze zimuri hafi zihamya neza ko muganga uri kumukurikiraniura hafi by’umwihariko kandi akaba yanavuze ko ikibazo cye gikomeye cyane.

Uyu Muganga uri kumukurikiranira hafi yavuze ko byaturutse ku kavuyo kenshi ko mu mutwe, gutekereza cyane ndetse no guhungabana biturutse ku mitekerereze irengeje urugero.


Comments

Yvette 11 August 2019

IMana ikize uyumwana wumukobwa
naho umuhungu azahanwa Imana irareba


Fanny 11 August 2019

Cadette Imana imukize , n’uwo Sano niba asenga koko asange abakuru b’itorero bamugire insma z’uko yakwikiranura n’uwo yahemukiye.


claire 10 August 2019

Uyu mutype ngo Ni sano Ni umutindi mubi,arko nawe Imana izamwiture ibihwanye nibyo akoreye carine


aimable 9 August 2019

sana Imana izamwiture ibihwanye nibyo yakoreye uriya mwana wumukobwa umuziranenge wamukunze atizigamye


9 August 2019

Imana imukize .


9 August 2019

uyu muhungu Imana imuhane nadasubiza utwabandi .


9 August 2019

ibi nbirababaje police nitabare .


9 August 2019

bantu mugira umutima nimutabare uyu mwana wumukobwa asubizwe ibye .


Rugamba 9 August 2019

Sano yarahemutse cyane kandi amenyeko kuririmba munsengero bidakurahoko yahemutse . Yariye amahugu ikindi kandi amenyeko akebo yagereyemo uwo mwana wumukobwa nawe bazakamugereramo .