Print

Ukuriye ishami ry’ikinya muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi azira kwaka ruswa abanyeshuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2019 Yasuwe: 2795

Ubuyobozi bwa RIB bwatangarije kuri Twitter ko bwataye muri yombi uyu muyobozi,ubu akaba afungiye kuri station yayo iri mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa RIB,Modeste Mbabazi yemeje aya makuru ndetse ashima abayatanze asaba n’undi wese wagira amakuru y’inyongera afite kuzayageza ku bagenzacyaha.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Mike Karangwa yavuze ko uriya mwarimu yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB ndetse ko bategereje ikizava mu iperereza rya RIB.

Yagize ati: “Icyo dukora ni ugutegereza ikizava mu iperereza. Uko wabyumvise niko natwe twabyumvise. Ariko turi gukorana na RIB ngo tumenye uko ibintu bimeze.”

Avuga ko Kaminuza y’u Rwanda nayo ifite amategeko ayigenga agena uko umwarimu, umuyobozi n’umunyeshuri agomba kwitwara ndetse n’ibihano ahabwa iyo ibyaha bimuhamye.

Mu bihano bihabwa umwarimu wo muri kaminuza witwaye nabi harimo kuba yakwihanangirizwa, guhagarikwa by’agateganyo mu gihe runaka cyangwa kwirukanwa burundu.