Print

Real Madrid yatunguye benshi kubera umushahara uhanitse yahaye Neymar Jr kugira ngo ayerekezemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 5127

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,Real Madrid yahagaritse kwiruka inyuma ya Pogba mu rwego rwo kubika amafaranga yo kugura uyu munya Brazil wavuze ko atazongera gukinira ikipe ya PSG ukundi.

Real Madrid irifuza kwishyura PSG miliyoni 100 z’amapawundi yarangiza ikongeraho abakinnyi barimo Isco, Marcelo na Raphael Varane kugira ngo ibone Neymar Jr uri mu bakinnyi bakomeye ku isi.

Nubwo Neymar Jr yifuza gusubira muri FC Barcelona,ikipe ya PSG yo irifuza kumuha Real Madrid ndetse ngo aya makipe amaze igihe kinini mu biganiro.

Mu kiganiro Zinedine Zidane yahaye abanyamakuru yaciye amarenga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Real Madrid mbere y’uko isoko rifunga.

Yagize ati “Neymar ntabwo ari mu ikipe yacu ariko kugeza kuwa 02 Nzeri uyu mwaka birashoboka.”

Real Madrid irashaka kongera Neymar Jr ku bandi bakinnyi yaguze muri iyi mpeshyi barimo Eden Hazard, Luka Jovic, Ferland Mendy, Eder Militao na Rodrygo.