Print

Myugariro Makenzi yatangaje akarengane yari agiye guhura nako mbere ya AFCON 2019 katumye asezera mu ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 3282

Uyu mugabo wari kapiteni w’Intamba mu Rugamba ubwo zabonaga ku nshuro ya mbere itike yo gukina igikombe cya Afurika,yafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu kubera ibyo yakorewe na bamwe mu baba mu ikipe y’igihugu atavuze izina nkuko yabitangarije BBC.

Yagize ati “Mbere y’uko tubona itike ya AFCON 2019 twarakoze bishimishije, ariko nyuma yaho hari ibitaranshimishije ndavuga nti aho kugira ngo ejo nzabone ibibabaje cyane kurushaho reka ndekere abandi bakine.

Mbere y’uko duhaguruka i Burundi nasanze nari mu bantu batari no kujya mu gikombe cya Afurika, umwana w’umuntu apanga y’uko ntagenda ariko Imana iramfasha ngerayo".

Nizigiyimana ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo,yavuze ko ikintu cyamushimishije mu buzima bwe mu myaka 12 yari amaze mu ikipe y’igihugu ari ukwitabira igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere ari kapiteni w’Uburundi.

Yagize ati "Ikintu kimwe mu buzima ntazibagirwa n’umwana wanjye azibuka, nasaba Imana buri munsi ko ikipe y’igihugu yakina imikino ya Afurika ndimo, ngira n’amahirwe tubona ’qualification’ ndi kapiteni ni ikintu ntazapfa nibagiwe".

Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuze ko Makenzi ashobora kuba yarababajwe bikomeye n’icyemezo cy’umutoza w’Uburundi Olivier Niyungeko, yamwambuye igitambaro cy’ubukapiteni agiha Saido Berahino wari umaze imyaka myinshi yaranze gukinira Uburundi.