Print

Wa muturage waciwe amande y’amafaranga kubera ko atazi gusoma yayasubijwe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2019 Yasuwe: 2806

Nk’uko bigaragazwa na kopi ya quittance No 0529929B yatangiwe mu kagari ka Rusambu, ibi byabaye tariki ya 29/6/2019, amafaranga yakirwa n’uwitwa Philbert.

Iyi gitansi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkonyaranyambaga, abayibonaga bakaba bibazaga niba koko ibi bayarabaye cyangwa niba harakoreshejwe ikoranabuhanga(Photoshop) bakayihimba.

Abenshi bagayaga iki gikorwa bavuga ko bidakwiye ko umuntu acibwa amafaranga kubera ko atize yewe bakibaza bati ” Ese ibi bibaho? byabayeho se koko?”.

Mu butumwa RRA yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uyu muturage yamaze gusubizwa amafaranga ye kuko ayo mande ntaho ateganyijwe mu itegeko.

“Turisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko. Ubu yamaze gusubizwa amafaranga ye, nyuma yuko RRA n’ akarere ka Rusizi basuzumye imiterere y’iki kibazo. Abakozi babikoze nabo barimo gukurikiranwa”.

Kayumba Ephrema, Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi yabwiye Radio Isangano ko iki kibazo cyabaye kuri uyu muturage wenyine kuko bitakorewe mu mukwabu .


Comments

Irakiza Faustin 15 August 2019

Ese RRA yaba izi akarengane gakorerwa abaturage hitwajwe imisoro? Niba ari imihigo, ntiyakagombye guhigirwa ku mutwe w umuturage utunzwe n ubuhinzi busanzwe. Niba umuturage yejeje igitoki akakijyana ku isoko ngo abone umwenda w umwanya cg umunyu, bisobanuka bite ko asoreshwa kdi atari gucuruza? Ejo tukumva ngo RRA yarengeje ku gipimo yari yihaye cyo kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta ho miliyari magana...zavuye he???.. zasize iki? Zisize umuturage w umuhinzi asahuwe. Twibuke ko na ya sabune agura, nayo yayitanzeho umusoro uzakwa wa mucuruzi. ikibazo mbabaza: UMUTURAGE YISHYURA IMISORO KU GICURUZWA KIMWE KANGAHE? ihene yiyororeye yasoze, n isabune aguze irimo umusoro, igare agendaho yazanye aho ku isoko na ryo ryasoze . Ngiyo
IMIHIGO ikenesha umuturage.


14 August 2019

Ikibazo cy’abasoresha kirarenze nawe se urapakira ifumbire y’imborera yo gutera insina, inyanya, intoryi, .... cyangwa ibyatsi byo gusasira inyanya cyangwa insina, Ngali igahagarara mu muhanda ikagusoresha ese ubwo uwo muhinzi yazayavanamo, yazamuka se uretse guhora yihinga!!!!! Guvernement ikwiye kubishishozaho.