Print

Umugabo w’imyaka 40 yafashwe ari gusambanya ingurube yari imaze amezi 2 ivutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 3378

Uyu mugabo yinjiye muri kibuti cy’ingurube niko gufata iki kibwana cyayo cyari kimaze iminsi 60 gusa kivutse atangira kugisambanya.

Ubwo cyavuzaga induru se w’uyu mugabo witwa Miguel yahise aza gutabara,uyu Ara ahita asimbuka uruzitiro arahunga.Uyu musaza yagize umujinya mwinshi ubwo yasangaga iki kibwana cy’ingurube kiri kuvirirana niko guhita ahitira ku biro bya polisi kurega.

Miguel w’imyaka 81 yavuze ko atari ubwa mbere afashe uyu muhungu we ari gusambanya inyamaswa mu cyaro batuyemo cya Ontario muri Belize.

Miguel yahise ajya kumurega kuri polisi agira ibyago kuko n’abaturanyi be bose bahise bamushinja ko akunda gusambanya inkoko n’imbwa.

Kubera ibi bikorwa by’urukozasoni uyu mugabo akorera inyamaswa,abaturage bamwise Diablo bisobanura sekibi (The Devil).

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’igihe yari amaze yihishe ndetse ngo si ubwa mbere akoze ibyaha kuko mu mwaka wa 2006 yashinjwe kwica umuryango w’abantu 6,abatwikiye mu nzu.


Iki nicyo kibwana cy’ingurube Ara yafashwe ari gusambanya