Print

AZAM TV ntizongera kwerekana shampiyona y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 2725

FERWAFA yabwiye aba banyamuryango bayo ko AZAM wari umuterankunga mukuru yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana na FERWAFA ndetse yabashyikirije ibaruwa kuwa 5 Kanama 2019 ibamenyeshako ko bagiye guhagarika imikoranire guhera tariki ya 21 Kanama 2019.

Iki kigo cy’itangazamakuru cyari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro kuva tariki 24 Kanama 2015 aho cyatanze Miliyoni 2.350 z’amadorali.

Aya masezerano AZAM Media Ltd yari yaragiranye na FERWAFA yavugaga ko muri shampiyona y’umwaka wa 2015-16 izatanga Miliyoni 253 FRW maze mu yindi myaka ine Azam ikazajya itanga ibihumbi 500 by’idorali ’500 $’.

AZAM TV na FERWAFA bari barasinyanye amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwaho umwe ariko byarangiye iyi TV ihagaritse aya masezerano aho bivugwa ko yahombye.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Uwayezu F.Regis yavuze ko iyi baruwa bahawe na AZAM ari integuza ndetse ko bakiganira kugira ngo barebe ko iyi TV yakwisubiraho bagakomeza gukorana.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango