Print

Diamond yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nloranyambaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 4729

Mu mwaka ushize nibwo Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda yagaragaje amafoto ari kumwe na Diamond bari aho abahanzi bitegurira (back stage), uyu muhanzi atambaye umwambaro hejuru,bituma benshi bavuga ko bakundana mu ibanga ibintu byahakanywe n’iki cyamamare muri Tanzania.

Diamond yagize ati "Ni nka mushiki wanjye, kimwe n’abandi bashiki banjye bo mu Rwanda, namumenye biciye kuri ’manager’ we, yigeze gutumirwa mu birori bimwe hariya iwacu, ni uko muzi gusa".

Diamond yaciye mu Rwanda mbere y’uko ajya i Bujumbura mu Burundi aho afite igitaramo uyu munsi kuwa gatanu,akazahava aza mu Rwanda mu gusoza ibitaramo bya Iwacu muzika Festival.

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru mu Rwanda, bamubajije ibibazo bitandukanye kuri muzika akora no ku buzima bwe busanze aho yavuze ko oibanga ritumye amaze imyaka irenga 5 akunzwe mu karere ari ugushyira udushya mubyo akora no kumenya ibyo abantu bashaka.

Diamond yavuze ko we n’umukunzi we ukomoka muri Kenya witwaTanasha,biteguye kwibaruka umwana w’umuhungu mu kwezi gutaha.

Diamond, wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo,Tetema,Moyo wangu,Kanyaga,Inama n’izindi, yavuze ko yubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi ku bana afitanye na Zari batandukanye.

Diamond yavuze ko indirimbo yakoranye na Meddy ihari ariko ikaba itararangira biturutse ku kuba guhuza umwanya kwabo byaragiye bigorana.Yasabye abafana kwihangana bakayitegereza.



Diamond yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Shaddy Boo


Comments

stunna 17 August 2019

Ark hano hari umujama wagira ngo yigeze kuba umu star nyuma arabireka ibintu byamuzonze kdi u can not destroy a system since u cant dont try to deny it or leave it as it is man


gatare 16 August 2019

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.


Ruhaya 16 August 2019

Nta mushiki wawe mwifotoza muri muri chambre uwo mushiki wawe bigaragarako yahungabanye namakariso agaragara. Mujye mubeshya abatanzaniya cyangwa abahinde.