Print

Nyamasheke: Imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda benshi barakomereka bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 4083

Ahagana saa tanu n’igice z’amanywa zo kuri iki cyumweru nibwo iyi modoka itwara abagenzi yarenze umuhanda igeze mu rugabano rw’Umurenge wa Kanjongo na Macuba muri Nyamasheke.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Salatiel Kanyarukiko, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamuhamagaye yagiye mu misa bamubwira iby’iyo mpanuka.

Yagize ati “Abo bantu twabakiriye ku Bitaro. Hari abakomeretse cyane mu mutwe abandi barataka ahantu hatandukanye.”

Kanyarukiko yavuze ko amakuru bafite avuga iriya modoka ya Taxi Hiace yakoze impanuka iva i Rubavu yarekeza i Rusizi.

Umuyobozi muri Police ushinzwe umutekano mu muhanda, CP. Rafiki Mujiji yabwiye Umuseke ko nta muntu waguye muri iriya mpanuka.

Amakuru aravuga ko umwe mu bari muri iyi modoka wakomeretse cyane umutwe yitabye Imana.Abantu 5 muri 18 bari muri iyo modoka bakomeretse umutwe.


Comments

gilbert 18 August 2019

ibyo Seratiel yavuze nibyo, gusa abantu bapfuye kd umubare urimo gukura, kd bari gutabarwa bikomeye nibitaro mais .....