Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’isambu ndetse n’ikibanza kirimo inzu uherereye i Nduba muri Gasabo

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 August 2019 Yasuwe: 273

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 30/8/2019 guhera saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’isambu ndetse n’ikibanza cyubatseho inzu ubaruye kuri Succession Ntambara Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba , Akagali ka Muremure , umudugudu w’Agatobotobo kugira ngo hashirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwategetse ko iyi mitungo igurishwa ikaganywa abana ba Ntambara na Mukarwego.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Christophe Dusabe: 0788617268.