Print

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura Coutinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2019 Yasuwe: 2056

Uyu mutoza utaraguze abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Liverpool itari gushobora kwishyura ikiguzi yasabwaga ngo igarure uyu Coutinho utarahiriwe n’ubuzima bwo muri FC Barcelona.

Yagize ati “Biratangaje ariko ntitwari kubasha kumugarura.Twashoye amafaranga yose FC Barcelona yamuguze.Ntabwo twashakaga kumugurisha ariko FC Barcelona yaraduhatirije ikoresheje amafaranga.Yari umukinnyi mwiza cyane.”

Jurgen Klopp yemeye ko bifuzaga kugarura Coutinho gusa nta mafaranga bari bafite ariyo mpamvu uyu musore yerekeje mu ikipe ya Bayern Munich yamutanzeho miliyoni 7,7 z’amapawundi zo kumutira mu gihe kingana n’umwaka wose hanyuma yakwitwara neza ikazamugura.



Klopp yavuze ko batashoboye kugarura Coutinho kubera FC Barcelona yabaciye amafaranga menshi