Print

Alain Muku yasubije Meddy ku busabe bwe bwo gukorana indirimbo n’Igisupusupu

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2019 Yasuwe: 3150

Ubwo yari avuye ku rubyiniro Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ yabwiye abanyamakuru ko Diamond amufata nk’umuhanzi ukomeye, icyakora ahamya ko Rwanda naho hari abahanzi bakomeye aho yahise atanga urugero kuri Meddy , avuga ko ariwe yaha agaciro cyane kuko aramutse anarwaye yanamufasha akavuzwa.

Muri ayo mashusho Nsengiyumva hari aho agira ati “Natwe mu Rwanda dufite abahanzi kandi ujya wumva ba Meddy ni abahanzi bari ku rwego mpuzamahanga.Ntabwo nashyigikira abahandi kuko we umunsi narwaye yanatanga umusanzu nkavuzwa.” Nyuma yaho Meddy yahise avuga ko ashaka ko bazakorana indirimbo.

Kuri ubu Alain Bernard Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva (Igisupusupu), yagize icyo avuga kuri ubu busabe bwa Meddy , yavuze ko kuba Meddy yarifuje gukorana indirimbo na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ bigaragaza ubumwe bw’abahanzi nyarwanda bifuza guteza imbere ubuhanzi muri rusange.

“Nk’umujyanama icyo mbivugaho ni uko ari inkuru nziza yo kubona abahanzi b’abanyarwanda bashobora gushyira hamwe bagakorana bagamije guteza imbere ubuhanzi muri rusange n’ibihangano nyarwanda by’umwimerere by’umwihariko.”

Yakomeje avuga ko igisigaye ari ukureba uko Meddy na Nsengiyumva bagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo ndetse n’igihe ishobora kuzakorerwa, kuko ngo ibyo abahanzi bombi batangaje byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

“…Nkaba numva hasigaye ko biganirwaho byimbitse mu mutuzo hagati y’abo bizaba bireba bonyine gusa.”

Meddy umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye mu muziki ,mu munsi ishize indirimbo ye Slowly yeseje agahigo k’indirimbo yarebwe n’abantu benshi mu ndirimbo z’abanyarwanda dore ko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 15 kurubuga rwa Youtube.

Nsengiyumva Francois w’imyaka 40 y’amavuko yari umuhanzi waririmbiraga mu isoko, ku isanteri n’ahandi ahabwa ibiceri. Yaje guhura na Alain Muku wabengutse impano amufasha kujya muri studio indirimbo yaririmbiraga ku muhanda zifatwa amajwi n’amashusho. amaze kwiharira isoko ry’umuziki nyarwanda.