Print

Perezida Nkurunziza yamaze amatsiko abibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 5888

Mu ijambo yahaye Abarundi ku munsi w’ejo ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka ine atorewe kuyobora u Burundi manda we yita iya kabiri (hari abayita iya gatatu), Perezida Nkurunziza yavuze ko ibisigaye agiye "kubikora muri iyi minsi mike isigaye ngo amatora abe".

Nkurunziza yongeye kumenyesha Abarundi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, akaba yamenyesheje ko ’ibizaba bisigaye kugerwaho bizakorwa n’abazamukorera mu ngata, nkuko Abarundi bavuga ngo "Ntawupfa abimaze"’.

Yagize ati "ibizoba bisigaye navyo bizokorwa n’abazodukorera mu ngata".

Mu mwaka wa 2015, Abarundi batandukanye barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’amwe mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politike, bamaganye manda ya 3 ya Nkurunziza gusa birangira ayoboye.


Comments

Kamenge 22 August 2019

Lulu ubivuze neza yasanze hari abatangiye gushyuhaguzwa batangiye kubyina intsinzi kandi game itari yarangira. Kandi abona umurongo bajyanamo u Burundi atariwo yaharaniye.


Duck 22 August 2019

Amakuru meza mu burundi, tubifurije amahirwe!


lulu 21 August 2019

abarundi bagira imitwe minini,uyu mugabo yaramaze kubaturisha kabisa, yaberetse ko byos ebishoboka. gusa niba ibyo avuga ari ukuri azaba akoze amateka meza, nubundi nkeka impamvu atavuyeho 2015 aruko uwagombaga kumusimbura yariyamaze kwinjirirwa n’ibihugu by’abanzi b’uburundi, ahita afata umwanzuro wo gukomeza indi myaka 5 agategura undi mushya, muri ibi bihugu bikennye sibyiza ko president avaho gutyo gusa adateguye uzamusimbura bituma burigihe bisaba gutangira bundi bushya burigihe.