Print

Nizzo yaciye amarenga y’umubano udasanzwe afitanye na Jessica[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2019 Yasuwe: 4780

Iby’urukundo rwa Nizzo na Jessica byavuzwe mu mwaka wa 2016 aho byemezwaga ko bombi bari mu munyenga w’urukundo gusa ibyabo biza guhosha mu mpera z’umwaka wa 2017.

Ni mu gihe aherutse kuvuga ko urukundo rwe n’uyu mukobwa ari ibihuha,naho Jessica we avuga ko Nizzo ari inshuti ye bisanzwe.

Ubwo uyu mwari yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, Nizzo Kabossi ari mu bafashe iyambere mu kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto y’uyu mukobwa maze akiyandikaho amagambo agira ati “Happy bdy @jessica_mwiza 🎂🍼 ugabanye kuguruka nkikibabi 😂😂”

Jessica abaye umukobwa wa mbere Nizzo ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma yo gutandukana nabo bakundanye bose. Ibi bikaba bica amarenga ko hagati y’aba bombi haba harimo umubano udasanzwe.