Print

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri umwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2019 Yasuwe: 2780

Mu kiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye na TV1 yo muri Portugal,yavuze ko yari hafi kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ndetse ngo yahuye na Arsene Wenger bagirana ibiganiro mbere y’uko Manchester United yivanga mu biganiro byabo.

Yagize ati “Nahuye na Arsene Wenger ndetse nari ngiye kwerekeza muri Arsenal.Naganiriye kandi na Barcelona, Real Madrid na Inter Milan ariko nyuma yo gukina umukino wa gicuti na Manchester United nayo yanshakaga,birangira ishyizemo imbaraga nyinshi ndayisinyira.”

Ronaldo yageze muri Manchester United mu mwaka wa 2003 nyuma y’aho ibyo yayikoreye ni amateka yabarwa na buri mukunzi w’umupira w’amaguru.



Cristiano Ronaldo yavuze ko yari agiye kwerekeza muri Arsenal ariko ntiyashyiramo imbaraga