Print

Niswe imbwa nishakaho umurizo ndawubura-Bishop Gafaranga

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 24 August 2019 Yasuwe: 2930

Nubwo ashimisha abantu benshi ndetse bakabimukundira ni n’urugero rwiza ku bantu biheba bumva ko ubuzima bwarangiye bitewe n’amateka,akavuga ko yageze kure habi hashoboka ariko byamugize uwo ariwe uyu munsi.

Uyu munyarwenya mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yasobanuye ukuntu yabayeho mu buzima butandukanye kandi buruhije.

Ati”Bishop Gafaranga njyewe rero bitewe n’amateka nakuriye ahantu henshi hatandukanye,kuko nk’urugero nageze I Kigali mu mwaka wa 1999,kuko nabaye ahantu henshi hatandukanye. Nabaye I Burundi,mba muri Congo ho gacyeya, mba muri Bugarama I Butare,urumva bitewe n’amateka sinigeze ngira amahirwe yo kuba ahantu hamwe"

Bishop Gafaranga yahishuye ko kubera ubuzima bubi yabayemo hari igihe yakoreraga amafaranga 500 ku kwezi.

Ati”Njyewe burya nta muntu njya nigiraho, njye ibintu byose byiyigiraho.kuko njyewe buriya ndi umugabo wakoreye amafaranga 500 ku kwezi.njyewe amafaranga 500 narayakoreye, hahandi umuntu akwita imbwa nawe wakwireba byo ugasanga uriyo, kuburyo wisaka umurizo ukawubura”

Bishop Gafaranga kandi yahishuye n’ibindi byinshi utari uzi kubuzima bwe!

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA BISHOP GAFARANGA