Print

Umuhanzi Nyarwanda Christopher araburira abantu bakoresha Facebook

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2019 Yasuwe: 2281

Uyu muhanzi avuga ko yiyitiriwe n’umuntu ataramenya, yagiye kuri Facebook afungura konti mu mazina ye ya ’Topher Muneza’ asanzwe akoresha ku mbunga nkoranyambaga.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa Instagram, Christopher yasabye abantu kwitondera uwo muntu kuko atari we.

Yakomeje aburira abantu ko hatagira n’umwe umwoherereza amafaranga kuko ari umutekamutwe.

Yagize ati”Iyi Facebook account si iyanjye. Uyu muntu ari kubandinkira akabasaba amafaranga, ntimukore ikosa ryo kuyamuha. Turacyamukurikirana. Murakoze.”

Uyu muhanzi yitabaje inzego zibishinzwe ngo zikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye abe yabiryozwa.

Mu minsi yashize ni bwo na none kuri Facebook haje umuntu yiyitirira Butera Knowless amenyesha abantu ko Buravuna afite igitaramo, yatanze nimero(yise iya Buravani) ngo ushaka kumenya byinshi ko yamwibariza, abantu benshi baramuhamagaye ndetse na we atangira kujya abaka amafaranga.