Print

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo imizigo aho bari gusezeranira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2019 Yasuwe: 4645

Mu gihe benshi bari bategereje imodoka itwaye umukwe n’umugeni ahari kubera umuhango w’ubukwe,bagiye kubona babona Sam aje akuruye umugore we muri iki kigare nubwo uyu mugabo yari afite ubushobozi.

Amafoto y’uyu mugabo wagiye gusezerana akuruye umugore we muri iki kigare [Handcart],yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi gusa ikigaragara ni uko ari agashya yashatse gukora kuko yakoze ubukwe bw’igitangaza ahanini bigaragazwa n’amafoto bifotoje.

Ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi,bukomeje kumenyekana hirya no hino ku isi kubera ahanini iyi foto ya Sam akuruye umugeni we muri iki kigare.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ahitwa PAWA 254 bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo umugabo n’umuhanga mu byerekeye ubutabera Willy Munyoki Mutunga.







Sam yakoze agashya aza akurura umugeni we muri iki kigare gitwara imizigo kandi afite ubushobozi


Comments

gatare 25 August 2019

Hejuru wakeka ko uyu mukobwa atwite.Muli iki gihe,ni bake barongorwa batarabanje kubikora.Gusa bitera ingaruka nyinshi.Akenshi iyo uhaye umuhungu "avance",araguta ntakurongore.Ikindi kandi,bituma niyo mubanye muhararukana vuba.Biba ari ubusambanyi kimwe n’ibindi.Niyo mpamvu Imana ishaka ko abantu barongora/barongorwa ari vierge kugirango birinde izo ngaruka.Burya abatimba bisobanura ko umukobwa ari vierge.Nubwo bisigaye bifatwa nk’umurimbo.Nubwo abantu baryamana mbere y’ubukwe ari benshi cyane,Imana ibifata nk’ubusambanyi,ku buryo isaba yuko niba urongowe utari vierge wicwa.Byisomere muli Gutegeka 22,umurongo wa 20.Kandi nkuko bible ivuga,abasambanyi,kimwe n’abandi banyabyaha ntabwo bazaba muli paradizo.