Print

Raila Odinga yavuze imyato umukunzi we amubwira amagambo aryohereye y’urukundo

Yanditwe na: Martin Munezero 25 August 2019 Yasuwe: 3649

Aya magambo ya Raila yabwiye umugore we, yayatangaje kuri uyu wa Gtandatu taliki ya 24 Kanama 2019, ari nawo munsi umugore we uzwi nka Ida Odinga yakozeho ibirori byo kwishimira undim waka mu buzima bwe.

Uyu mugabo uhagarariye ishyaka rya Orange Democratic Movement (ODM),ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ubutumwa bugaragaza ko umugore we ari inking ya mwamba mu buzima bwe.

Yagize ati”Urakoze cyane gukomeza kuba inking ya mwamba n’umurinzi w’umuryango muri iyi myaka yose. Imana iguhe umugisha kuri uyu munsi w’umwihariko. Isabukuru nziza @IdaOdinga, ”

Uretse Raila Odinga, n’abana babo barimo Winnie and Raila Junior nabo bifurije mama wabo, umunsi mwiza w’amavuko banamushimira ku bwitange bukomeye akomeje kugenda abagaragariza kuva bakiri bato kugeza ubu bamaze gukura.