Print

Tanzania igiye kwirukana impunzi zose z’Abarundi zayihungiyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2019 Yasuwe: 2884

Mu kiganiro Minisitiri Kangi Lugola yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe kera, uza kudindizwa n’uko habanje gushaka gucyura “Ababyifuza”, ariko ngo izi ngamba zarahindutse.

Yagize ati: "Icyatumye bahunga cyararangiye ubu hari amahoro. Kubw’iyo mpamvu, tuzacyura Abarundi bose. Ukeneye kugaruka kwibera muri Tanzaniya azaca mu biro bishinzwe abimukira, akurikize amategeko, hanyuma abone uburenganzira bwo kuba mu gihugu yisanzuye.”

Minisitiri Lugola yabwiye abanyamakuru ko iby’uwo mugambi yabimenyesheje mugenzi we w’Uburundi Pascal Barandagiye mu rugendo aheruka gukora mu nkambi z’Abarundi, rwari rugamije kubashishikariza gutahuka.

Bamwe mu Barundi bahungiye muri Tanzaniya babwiye Ijwi ry’Amerika ko niba iki gihugu cyabarambiwe ishami rya ONU ribitaho, HCR, rikwiye kubashakira ibihugu bajyanwamo kuko "Umuriro" bahunze utarazima.