Print

Umukobwa yahanutse ku nzu ya metero 24 ubwo yari ahuze ari gukora siporo ya Yoga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2019 Yasuwe: 4806

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuli yarokotse iyi mpanuka ikomeye yagize ubwo yahanukaga kuri etaje ya 6 y’inzu yari atuyemo mu gace kitwa Nuevo Leon kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Amafoto y’uyu mukobwa ari guhanuka kuri iyi nyubako yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru.

Abatabazi bahise baterura Alexa bamujyana ku bitaro bya Nuevo Leon amara amasaha 11 ari kubagwa no kwitabwaho byimbitse n’abaganga dore ko yari yavunitse bikomeye.Alexa Terrazas yavunitse amaguru ye yombi,amaboko yombi,imbavu n’umutwe we urangirika.

Abagize umuryango wa Alexa Terrazas bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga basaba abagiraneza kumuha amaraso no kumusengera.

Ikinyamakuru cyitwa El Imparcial cyavuze ko uyu mukobwa agomba kumara imyaka 3 atabasha guhaguruka kubera ko abaganga basabwe gukora ibishoboka byose bakavura amaguru ye.