Print

Bangladesh: Yakuyeho icyemezo cy’Ubusugi cyasabwaga abakobwa bagiye gushyingirwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 1487

Urukiko muri iki gihugu rwategetse ko ijambo "isugi" ryari riri ku rupapuro rwuzuzwa risimbuzwa "umugore utarashyingiwe".

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, imaze igihe ivuga ko iryo jambo "ubusugi" ritera ipfunwe bamwe, yakiriye neza iki cyemezo cy’urukiko muri iki gihugu.

Urukiko ariko rwategetse ko abageni babanza kuzajya bavuga niba bataratandukanye n’abandi mbere cyangwa se ari abapfakazi.

Amategeko yo gushyingirwa muri iki gihugu cyiganjemo abayisilamu bivugwa ko abangamiye cyane uburenganzira bw’abagore kandi arimo ivangura.

Abakobwa benshi muri iki gihugu bashyingirwa n’imiryango yabo bitavuye ku bushake bwabo kandi bakiri bato cyane.

Urukiko rwategetse ko ijambo "kumari" risobanuye "ubusugi" rivanwa ku rupapuro rw’abagiye gushyingirwa.

Abanyamategeko batanze ikirego mu 2014 bavuga ko urupapuro rw’abagiye gushyingirwa ruriho ibintu bitesha agaciro kandi byambura ubuzima bwite abagore.

Ku cyumweru, urukiko rwategetse ko iryo jambo risimbuzwa "obibahita" risobanuye "umugore utarashyingiwe".

Mohammad Ali Akbar, umwanditsi w’ubushyingirwe mu murwa mukuru Dhaka, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko inshuro nyinshi yabajijwe n’abageni impamvu abagore babazwa kuba isugi ariko abagabo ntibabibazwe.

Bwana Ali Akbar ati: "Nizeye ko iki kibazo ntazongera kukibazwa ukundi".


Comments

mazina 29 August 2019

Uwashyiraho ikemezo cy’Ubusugi harongorwa abakobwa mbarwa.Benshi barongorwa basanzwe ari abagore.Abantu bakuba na zero amategeko y’Imana dusanga muli bible.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye