Print

Pique wateye inda Young Grace yagaragaje amarangamutima afitiye umwana yabyaye

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2019 Yasuwe: 6050

Uyu mugabo wavuzwe cyane mu rukundo na Young Grace, akaza no kumwambika impeta iteguza ubukwe bwabo ariko urukundo rwabo rukaza kurangira, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Kanama yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza ikiganza cy’umwana baherutse kwibaruka.

Iyi foto yari iherekejwe n’ubutumwa bwanditse, Pique yagize ati “Urakaza neza mwana wanjye Amata, Papa aragukunda.”

Batandukanye mu gihe biteguraga kubyara umwana wabo w’imfura.

Mu cyumweru gishize Young Grace yibarutse umwana w’imfura yabyaranye na Hubert Pique amwita Amata Anca Ae’eedah Ai.

Urukundo rwa Young Grace na Pique Hubert rwamenyekanye muri Kamena 2018 aba bombi bahorana agatoki ku kandi cyane mu irushanwa rya Guma Guma uyu mukobwa yari ahatanyemo.


Comments

mazina 29 August 2019

Abakobwa bakwiye kumenya ubwenge,bakareka kuvuga ngo "bari mu rukundo" n’abahungu.Abahungu nta kindi baba bashaka uretse ko muryamana.Iyo ubahaye,akenshi baraguta.
Bakobwa,nimureke kwiyandarika,ubuto bwanyu mububikire umuntu umwe muzatera igikumwe.Mumenye ko Imana yaturemye itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.