Print

Martin Fayulu yibasiriye guverinoma ya RDC iherutse gushyirwaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 2197

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kanama 2019,nibwo Martin Fayulu yavuze ko iyi guverinoma yashyizweho ku Cyumweru gishize ari igitutsi ku banyekongo kuko ngo n’ubundi ngo uwahoze ari perezida kabila ariwe uyiyoboye mu ibanga.

Yagize ati “Ni perezida Kabila ufite inteko ishinga amategeko,ni Kabila ufite inteko z’intara,ni Kabila ufite abayoboye intara.Ni Kabila ufite minisitiri w’intebe,ni Kabila ufite abarenga 65 ku ijana muri Leta ya RDC.Iki ni igitutsi ku baturage ba Kongo.”

Ibi Fayulu yabitangarije mu muhango wo gufungura ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ryiswe Dynamique pour la vérité des urnes (DVU).

Nkuko Radio Okapi yabitangaje,Fayulu yavuze ko abagize ihuriro rigamije impinduka muri RDC ntacyo bazageraho kuko ngo hari abashinzwe kuberekeza mu cyerekezo cya Kabila.

Yagize ati “Ni gute wakwiyumvisha ukuntu tumaze amezi 8 tudafite guverinoma nyuma y’ibyiswe amatora yatsinzwe na Bwana Tshisekedi.Ni kabila wabyitambitsemo.”

Kuwa 26 Kanama 2019 nibwo perezida Felix-Antoine Tshisekedi yashyizeho guverinoma iyobowe na minisitiri w’intebe Ilunga Ilunkamba.