Print

Miss Mutesi Aurore bwa mbere yashyize hanze amafoto y’umwana yabyaranye na gafotozi ari kumwitaho bikora benshi ku mutima[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2019 Yasuwe: 25059

Miss Aurore ni umwe muri ba nyampinga b’u Rwanda bakunzwe cyane n’abatari bake. Kuri ubu abarizwa muri Amerika aho abana n’umugabo we ndetse mu minsi ishize bakaba baribarutse imfura yabo.

Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo Aurore yasezeranye na Egide, ubukwe bwakozwe mu ibanga rikomeye kuko usibye kubyumva abenshi ntibamenye igihe bwabereye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka rero nibwo bibarutse imfura yabo, akaba yagaragaje ko atewe ishema no kuba umubyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Aurore yashyizeho amafoto agaragaza umwana we, ayiherekesha ibimenyetso byuko anyuzwe cyane.

Twabibutsa kandi ko Miss Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 aherutse kugira ibyago agapfusha se wari waragiye muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza.


Comments

gogo 31 August 2019

Congs beautiful family musubireyo mibyare nahungu imana ishimwe ,wowe uvuga ngo byari byiza iyo ashyiraho iPhoto amuha ibere icyushaka nukureba ibere cga?


Jeje 30 August 2019

Ariko aya makuru muba mwanditse muba muyafitiye gihamya?muri sure ko uwo mwana ari uwa Mutesi Aurore???


Haguma Jean Bosco 30 August 2019

Iyo yifotoza amuha ibere byari kuba bishimishije kurushaho naho kumucomeka icyo gicupa ntakidasanzwe