Print

Nicki Minaj yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’umugabo we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 8401

Nicki minaj uherutse guca amarenga ko yashyingiranywe n’uyu mukunzi we witwa Kenneth ’Zoo’ Petty,yashyize hanze amafoto bari kumwe mu munyenga w’urukundo byatumye benshi babavugaho byinshi.

Benshi mu bantu basaga miliyoni 185.5 bakurikira Nicki Minaj ku mbuga nkoranyambaga bavuze kuri aya mafoto harimo n’ibyamamare nka Kim Kardashian West, Kimora Lee Simmons, Winnie Harlow, Brielle Biermann, na Big Freedia.

Mu minsi ishize Nivki Minaj yatangarije Queen Radio ko yamaze kubona urwandiko rwo gushyingiranwa na Kenneth ariko ubukwe bwabo bazabukora nyuma yo gusohora album ye.

Nivki Minaj yamaze kwiyita Mrs Petty kuri Twitter ndetse amakuru ahari aravuga ko uyu muraperi uri kubikora mu ndirimbo Megatron yemeye kubyarira abana uyu mukunzi we mushya wafunzwe igihe kinini ashinjwa ubwicanyi.



Comments

hassan mazimpaa 30 August 2019

Mugerageze gutangaza inkuru mwitaye kungeri z’ abantu basoma ibinyamakuru bose. Aha ndashaka kwibutsa ko hari urubyiruko bishobora kugirago ingaruka mbi mumitekerereze ndetse n’ imyifatire barwo. Murakoze.