Print

Cristiano Ronaldo yongeye gusaba Lionel Messi ko bazahura bagasangira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2019 Yasuwe: 3243

Ubwo bari mu muhango wo gutombora amatsinda ya UEFA Champions League 2019/2020,Ronaldo yabwiye abitabiriye uyu muhango I Monaco ko yishimira ihangane rye na Messi ndetse yifuza ko mu minsi iri imbere bazahura bagasangira.

Yagize ati “Tumaze imyaka 15 duhangana njye nawe.Sinzi koi bi bintu byigeze bibaho mu mupira w’amaguru,abantu babiri bagahangana buri gihe,ntabwo byoroshye.Nibyo dufitanye umubano mwiza,ntabwo turasangira ifunguro ariko nizeye ko bizaba mu minsi iri imbere.”

Aba bakinnyi bombi bafite Ballon d’Or 5 ndetse bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi cyaraye gitwawe na Virgil van Dijk wa Liverpool.




Comments

30 August 2019

Mwaramutseho! Uumutwe w’inkuru ntibihuye, muhindure munasabe abakunzi banyu imbabazi ko yabayeho kwibeshya. Murakoze