Print

Mbere y’uko ikiremwamuntu kijya ku mubumbe wa Mars indege ya mbere ya Kajugujugu igiyeyo

Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2019 Yasuwe: 2870

Abenjeniyeri bariho bakora iyi rutemikirere izerekeza kuri Mars, bavuga ko bazayoherezayo mu mpeshyi itaha.

Iyi kajugujugu niramuka igezeyo amahoro, izaba ibaye indege ya mbere igeze ku wundi mubumbe.

Abahanga mu by’ubumenyi bemeje ko ku mubumbe wa Mars hashobora kuba ubuzima.
Iriya Kajugujugu izaba igiye gusa nk’iciriza inzira abashaka kujya kuri Mars,izaba igiye gusuzuma ibyereke umwuka n’umuyaga byo kuri uriya mubumbe.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyerekeye ikirere, NASA kivuga ko urugendo rw’iriya kajugujugu nirugenda neza kizagenda kigapima ibyereke ubutaka bwa hariya, ubuvumo buriyo n’ibindi bijyanye n’isanzure yo kuri Mars.

NASA itangaza ko yizeye ko urugendo rw’iriya kajugujugu ruzagenda neza, bikaba biteganyijwe ko izoherezwayo muri Nyakanga 2020, ikazakora akazi kayo kugeza muri Gashyantare 2021.