Print

Yannick Mukunzi yasomanye n’umugore we biratinda nyuma y’amezi 7 batabonana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2019 Yasuwe: 9483

Yannick mukunzi waherukaga mu Rwanda kuwa 01 Gashyantare uyu mwaka,yasohotse ku kibuga cy’indege I Kanombe saa tatu zijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2019, yakiranwa ubwuzu n’abagize umuryango we barimo umuhungu we, Ethan Mukunzi ndetse n’umufasha we Iribagiza Joy bari baje kumwakira.

Yannick Mukunzi yahamagawe kugira ngo aze gufasha ikipe y’igihugu Amavubi gusezerera Seychelles mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya aho umukino ubanza ari tariki ya 5 naho uwo kwishyura ukaba taliki ya 10 Nzeri 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Yannick Mukunzi yatangaje ko yishimiye kuba yongeye guhamagarwa mu Mavubi ndetse avuga ko yari akumbuye umuryango we cyane.

Yagize ati“Ni ibintu nakiriye neza cyane kuba njye gufasha igihugu cyanjye,ni ishema kuri njye biranshimishije cyane.Dufite icyizere ko tuzatanga ibyo dufite,tukagera ku kintu cyiza cyane.Nta byinshi navuga ku byahise,ndashaka ko tureba ibiri imbere yacu.Twizeye ko bizagenda neza.





Comments

mazina 1 September 2019

Ariko ibi byateye byo kutabana n’uwo mwashakanye,nabyo biri mu bintu birimo kwangiza iyi si.
Muli 1 Petero 3:7,hasaba abashakanye "kubana mu rugo buri gihe" (to dwell together).Habuza abashakanya umwe kuba mu Burayi cyangwa Amerika,undi agasigara muli Africa.Iyo bigenze gutyo,nta kabuza "bacana inyuma".Ubwo biba bibaye ibyaha 2 Imana itubuza.Akenshi,nibuze ku kigero cya 90%,iyo umugabo abaye kure y’umugore,ajya mu busambanyi.This is natural.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


jules 31 August 2019

Mujye muduha inkuru zirambuye