Print

Rubavu: Mahangayiko wishe uwahoze ari mugore we amuhoye umurima w’ibisheke yashaka kugurisha yarashwe ashaka gutoroka arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2019 Yasuwe: 2363

Kuri uyu wa Gatanu,nibwo Mahangayiko yatemye ijosi umugore amusanze mu murima we w’ibisheke yari agiye kugurisha.

Uyu mugabo n’umugore babanaga batarasezeranye kuko yari umugore wa kabiri. Gusa baje gushwana, biba ngombwa ko ubuyobozi bubagabanya imitungo bari bafitanye, kuko banabyaranye abana batanu.

Ubuyobozi bwari bwarabagabanyije imirima umwe bamuha uruhande rwe n’undi urwe ariko ngo ubwo ibi bisheke byari bigiye kwera uyu mugore bivugwa ko yabigurishije hanyuma uyu wahoze ari umugabo we abimenye yabwiye uwabiguze ko namusanga muri uwo murima abisarura azamwica, amusaba kumusubiza amafaranga ye.Nyakwigendera yatemwe aje kureba niba ibisheke byeze ngo abigurishe abandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubwo Mahangayiko yari agiye gufungwa yashatse gutoroka, ahita araswa.

Yagize ati “Ejo mu masaha ya saa kumi n’imwe bamuzanye gufungwa bageze mu Murenge wa Rugerero arasimbuka anyura mu maguru y’umupolisi, noneho umupolisi amurasa agira ngo amuce intege aramukomeretsa, bamushyira mu modoka kugira ngo bamujyane kwa muganga ni uko apfa bataragerayo.

Ubu abana basigaye ari ikibazo ku miryango nayo ubu igiye kuryana, turasaba abaturage kubahiriza amategeko aho kwiha ubutabera, n’abaturanyi bajye batanga amakuru hakiri kare aho guhishira ibibazo nubwo aba ari bito ariko amakimbirane avamo ibibazo nk’ibi.”

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, bitabaye ngombwa ko hazamo kwicana.


Comments

Rugigana 1 September 2019

Njyewe ntabwo ngishidikanya ko iri raswa ari amategeko yavuye ikambere.


king 31 August 2019

Uyu nawe muramwirengeje! Akabaye icwende ntikoga