Print

KAYONZA:Umunyamabanga Nshingwabikorwa ’Gitifu’ yirukanwe azira kwaka ruswa umukecuru utishoboye

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2019 Yasuwe: 1818

Uyu muyobozi hamwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kayonza witwa Murekatete Angelique, batse uyu mukecuru ruswa kugira ngo ahabwe amabati yo kumusanira inzu ye.

Ku wa Gatanu taliki 30 Kanama 2019, nibwo Ntivuguruzwa yashyikirijwe ibaruwa imuhagarika mu nshingano yari afite mu kagari.

Uyu mukecuru watse ruswa yatangaje ko aba bayobozi bamwatse ayo mafaranga bamubwira ko ari uruhare rwe kugira ngo nawe asanirwe.

Ati “Ushinzwe imibereho myiza yarampamagaye ambaza uruhare rwanjye urwo ari rwo noneho mfata mu mafaranga ya VUP mba aribo nyaha kugira ngo banyubakire ariko birangira batabikoze.”

Ntivuguruzwa avuga ko atiyumvisha uburyo ari we wirukanywe gusa mu gihe Murekatete Angelique Ushinzwe Imibereho myiza mu murenge wa Mukarange ari we wakiriye ayo mafaranga.

Ati “Nanjye byantunguye kuko Akagari ntikagira konti, ikindi kandi amafaranga yaciye kuri konti y’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza aba ariwe ujya kuyakuraho kandi ni nawe wamuhamagaye ayamwaka nk’uruhare rwe, anajya kuyaguramo amabati n’ubwo yaguze 15 kandi hari hakenewe 36.”

Yongeyeho ko Umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange akimara kumenya aya makuru yabasabye gusubiza uwo mukecuru amafaranga ye, anasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza gukurikirana bukamenya neza uwakiriye ayo mafaranga kuko umuturage yabirenganiyemo.

Ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Mukarange, Murekatete Angelique, we yahakanye ko atigeze yaka uyu mubyeyi ruswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange we avuga ko akimara kumenya aya makuru yahise abasaba gusubiza uwo muturage amafaranga ye.

Meya w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko n’uyu muyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage ibye bitararangira.