Print

Umuhanzi Byumvuhore yababaje bikomeye abafana ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2019 Yasuwe: 8134

Aba bafana bari benshi muri iki gitaramo,ntibishimiye iki cyemezo cy’uyu muhanzi wakunzwe na benshi mu Rwanda,bahitamo kwiririmbira iyi ndirimbo.

Byumvuhore yavuze ko impamvu ataririmba iyi ndirimbo ari uko atayitoje ndetse ngo mu rwego rwo kwibuka uyu mu padiri hateganyijwe umukino wa Rayon SPorts na Mukura VS, bityo ko ataririmba indirimbira Rayon Sports ngo areke Mukura VS bari bukine, cyane ko nta ndirimbo yayo afite.

Padiri Ndagijimana Fraipont wari kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iyo aza kuba akiriho,yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo kuvuza abatagira kivurira ndetse yashinze ikigo gifasha abana b’impfubyi cya HVP Gatagara.

Iki gitaramo cya Byumvuhore cyabereye muri Camp Kigali, cyahuruje abantu benshi barimo abaminisitiri,abayobozi batandukanye muri guverinoma,abakuru b’amadini ndetse n’abakunzi b’akadasohoka ba Byumvuhore bari benshi cyane.

Byumvuhore yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Umbabarire Mawe" "Nyiratunga", "Urwiririza", "Usize Nkuru ki?","Sarigoma", "Bibananiza Iki" n’izindi zatumye abantu bishima by’ikirenga.

Amafoto: IGIHE