Print

Perezida Mnangagwa yatangaje ikintu gikomeye perezida Kagame yasabiye Zimbabwe mu nama ya G7

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 2823

Perezida Kagame uhora yifuza ko Afurika yatera imbere biruseho,yatangarije muri iyi nama y’ibi bihugu bikize ko yifuza ko Zimbabwe yakurirwaho ibihano bikomeye yafatiwe kubera perezida Robert Mugabe.

Mu kiganiro perezida Mnangagwa yagiranye n’abanyamakuru kuwa 30 Kanama 2019,yavuze ko perezida Kagame yatangarije abakuru b’ibihugu bitandukanye bari bitabiriye iyi nama ya G7 ko bifuza ko Zimbabwe ikurirwaho ibi bihano.

Yagize ati “Perezida Kagame yitabiriye inama ya G7 iheruka ageza ku bayobozi batandukanye bayo ko bifuza ko Zimbabwe yakurirwaho ibihano.By’umwihariko twe na Kagame twaganiriye ku ngamba twakoresha kugira ngo ibi bihano bikurweho.Mu nama ya SADC iheruka kubera I Dar Es Salaam,twafashe umwanzuro wo kujuririra icyarimwe muri AU nayo ikabigeza muri UN.”

Perezida Mnangagwa yavuze ko Paul Kagame ari umuvandimwe we ndetse bakunze kuganira cyane ku bibera muri Afurika.



Perezida Mnangagwa yishimiye ko umuvandimwe we Kagame yasabye G7 ko yakuriraho Zimbabwe ibihano