Print

Umutoza wa Manchester United yasekeje benshi kubera ibyo yatangaje nyuma yo kunanirwa gutsinda Southampton

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 3169

Ole Gunnar Solskjaer utangiye kugenda atakarizwa icyizere n’abafana ba Manchester United,yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1ko ikipe ihagaze neza.

Yagize ati “Turababaye cyane kuko tutatsinze.Mu mikino 3 ishize twatakaje amanota tutagombaga gutakaza.Turi mu nzira nziza mu by’ukuri.Imikino 3 ishize twatakaje amanota twakinnye neza kurusha indi 5 iheruka twatsinze.Rimwe na rimwe dukwiriye kuzajya tureba ibyiza tutitaye ku musaruro.”

Imyitwarire mibi ya Manchester United muri iyi mikino 4 ishize,yatumye kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 5.umukino ukurikira izawukina na Leicester City kuri Old Trafford.


Ole yemeje ko Manchester United iri mu nzira nziza nubwo imaze imikino 3 idatsinda