Print

Ngeze wakiniye Amavubi akanayobora Atraco na Police FC yitabye Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 2812

Ngeze wabaye umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda, yabaye umuyobozi wungirije mu kipe ya Atraco FC, mbere yo kwerekeza muri Police FC mu mwaka wa 2013 aho yahawe inshingano zo kuba Team Manager wungirije w’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Uretse kuba Ngeze yarayoboye amakipe ya Police FC na Atraco FC, yanabaye umukinnyi ukomeye mu kipe y’igihugu Amavubi mu myaka ya za 70, mu gihe cy’abakinnyi nka ba Kamatari Epimaque, NTACYABUKURA Sabiti na KIRENGA Louis, Kanamugire Aloys, Kayiranga Baptiste.


Ngeze wicaye hagati yitabye Imana.

Ngeze kandi yanabaye umuyobozi wungirije w’ikigo gitwara abagenzi cya Atraco, mbere yo kwerekeza muri Agence itwara abagenzi ya International Express ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu byiganjemo iby’intara y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Ngeze ubera mu irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa mbere saa cyenda z’igicamunsi.