Print

Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yahishuye byinshi byihariye muri iyi kipe birimo n’abakinnyi bayo

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 3436

Ibi Eric yabitangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru kibanze ku bibazo by’amatsiko ku buzima bwe muri iyi kipe nk’umukinnyi uyimazemo imyaka myinshi.

Irambona Eric ni we mukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports aho amazemo imyaka 7, yayigezemo muri 2012 azamuwe na Didier Gomez da Rosa amukuye mu bato b’iyi kipe.

Mu myaka yose amaze muri Rayon Sports ngo yashimishijwe no kugera muri 1/4 cya Confederations Cup.

Yagize ati “ikintu cyanshimishije ni amateka twanditse umwaka ushize tugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.”

Yahishuye kandi ko iyi kipe yakiniye ubuzima bwe bwose mu minsi ishize aheruka kurira bitewe nayo.

Yagize ati“Kurira sinakubeshya mperuka kurira ejobundi ubwo Al Hilal yadusezereraga muri Confederations Cup, kwihangana byaranze ndarira(bavuyemo batarenze ijonjora ry’ibanze nyuma yo kunganya 1-1 i Kigali, muri Sudani bikaba 0-0.”

Mu bakinnyi Rayon Sports ifite uyu munsi, ngo iyo rutahizamu Michael Sarpong ari mu kibuga, uyu mukinnyi nta kibazo na kimwe aba afite, aba yizeye ko amanota 3 ari buboneke kuko ngo ni umukinnyi uhindura ibintu isaha iyo ari yo yose.

Nyandwi Sadam ngo ni we mukinnyi bafite ubasetsa ariko na none ngo ni we munyakavuyo bagira ubatesha umutwe.

Irambona Eric yongeye kwisegura ku bafana ba Rayon Sports kuba baratangiye umwaka w’imikino babatenguha ntibagere mu matsinda nk’uko babibijeje, gusa ngo bagiye gukora ibishoboka byose bazegukane ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.


Comments

2 September 2019

gusa muzakore murenzeho dutware ibikombe