Print

Perezida Kagame yakoze impinduka muri zimwe mu nzego za gisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 4492

Maj Gen Bayingana yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yagize Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Brig. Gen. Nyakarundi yari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yasimbuye Col Andrew Nyamvumba.

Col. Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.


Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere