Print

Breaking: Meya wa Karongi na ba Visi Meya bose baraye banditse basaba kwegura

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 September 2019 Yasuwe: 33935

Amakuru Umuryango wamenye ni uko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera I Karongi muri iki gitondo iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi.

Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe gukorana, bakaba bahisemo cyangwa se bahitishijwemo kwigendera bombi.

Isinywa ry’imihigo ya 2019/2020 ryari reteganyijwe taliki 14/8/2019 ryasubitswe igitaragaya bahageze Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi abwira abanyamakuru ko impamvu yabiteye hari ibyaburagamo byinshi, anavuga ko mu nzego z’ibanze hari imiyoborere mibi idakemura ibibazo by’abaturage ariko ahakana ko nta gahunda yo kwirukana abayobozi babi yavugaga ko aribo bayifitemo uruhare.

(Foto: Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi, ifoto ya Kigali Today)