Print

Umugabo uzunguza amazi yambaye ikositimu yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 6973

Uyu musore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro ho bamushimiye ko ahesha agaciro akazi ke akagakora afite isuku.

Ku mbuga nkoranyambaga,abantu bavuze ko abantu bakwiriye guhesha icyubahiro bakora,bakirinda kwambara ubushwambagara cyangwa kugira isuku nke kuko bibangamira abakiriya.

Uyu musore Chukwuebuka yiswe icyitegererezo na benshi kubera iyi suku idasanzwe yagaragaje kandi ari umuzunguzayi.

Benshi mu rubyiruko muri Nigeria no muri Afurika bakunze gushakira amafaranga mu gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitemewe ariko uyu musore Chukwuebuka yahisemo kwicururiza amazi yambaye kositimu mu bice bitandukanye by’igihugu.



Comments

gatare 5 September 2019

Ni byiza cyane gukora wiyubashye.Ikibazo gusa nuko iyi Costume imushyuhira kubera ingendo akora n’amaguru kandi ku zuba.Ariko mumenye ko atuma Company ikora aya mazi imenyekana.KWAMBARA neza ni byiza cyane.Muzarebe ukuntu Abayehova baba bambaye neza iyo bari mu nzira babwiriza abantu.Bituma bagaragara nk’abantu biyubashye kandi bahesha ikuzo Imana yabo yitwa Yehova,se wa Yesu.Uriya murimo bakora,nta mushahara bahembwa ku kwezi kandi nta cyacumi basaba mu nsengero zabo.Kubera ko muli Matayo 10:8,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:24.