Print

Umugabo yababaje benshi mu bagenzi bari kumwe kubera ukuntu yamaze amasaha 6 ahagaze mu ndege bitewe n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 11676

Nkuko umwe mu bari muri iyi ndege yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugabo yamaze amsaha 6 ahagaze mu ndege iri kugenda kugira ngo umugore we asinzirire mu mwanya we.

Umugore witwa Courtney Lee Johnson abinyujije kuri twitter ye yashyize hanze aya mafoto y’uyu mugabo w’ubwanwa bwinshi wahisemo kugenda ahagaze muri iyi ndege gusa ntiyigeze atangaza kompanyi yayo n’ibindi.

Yagize ati “Uyu mugabo yamaze amasaha 6 ahagaze mu ndege kugira ngo umugore we aryame.Uru nirwo rukundo.”

Benshi mu bagize icyo bavuga banenze iyi myitwariro aho umwe yagize ati “Niba urwo arirwo rukundo nzakomeze nibere njyenyine.”

Undi yagize ati “Urwo ntabwo ari urukundo ni ukwikunda.Uyu mugabo n’umunyantege nke.”