Print

Pasiteri Mboro yarangije amasengesho adasanzwe ya ba Slay Queen

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2019 Yasuwe: 6021

Pasiteri Mboro ubwo yavugiraga kuri TshisaLIVE muri kino cyumweru dusoje, yasobanuye neza ko yatangiye gusengera aba bagore mu rwego rwo kugaragaza ndetse no kubasabira gusubizwa indangagaciro zakimuntu aba bagore bamburwa bitewe nuko bafatwa mu muryango.

Yagize ati “barababazwa cyane, bakoresha ubumuntu bwabo kugirango babashe kubona Imyenda imisatsi ndetse n’imodoka biturutse ku bagabo, babaho mu buzima bw’indaya zihenze kugirango babashe kubona bino byose ariko ntibabashe kugaragaza byibuze ishuro imwe igiciro cy’agaciro kuri roho yabo baba bagurisha ku bantu.”

Murazi babaho ariko mu gucunaguzwa, Pasiteri Mboro yavuze ko abagabo babona abagore bameze nkabangaba nk’ abaciriritse ndetse nkabatagira agaciro

Mfite umubare munini wa saly queen baza mu rusengero rwawe bitabiriye amasengesho yo kubohorwa. Baba biyumva nkaho ntanumwe ubakunze bigatuma bagaragara nkaho badafite ubwisanzure. Aba bagore benshi bagwa mumutego wa slay queen ariko ntibaba bazi ingaurka nyinshi zibyihishe inyuma

Mboro yatangaje kandi ko Atari abagore bose bameze nkabangaba, kubwibyo bamwe ntago babikora kubera amafaranga cyangwa se imibereho yaza slayqueen yagize ati ‘Abagore baremwe mu ishusho y’Imana ni abumwihariko ntago bagurishwa ntago ari ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina’

Uyu mu pasiteri yasobanuye ukuntu yakiriye amafoto kuri whatsapps aturutse kuri aba baslayqueen barira binginga cyane bashaka ubufasha bw’amasengesho. Nabasengeye mu ibanga ryabo kuko bamwe muri bo ntago bari bisanzuye kuba bagaragara hanze


Comments

Emanuel 8 September 2019

Igitekerezo cyiza cyo gusengera , aba slay queens turagishyigikiye, cyakora byarushaho kuba byiza pastor ahinduye izina, kuko kwitwa "MBORO" encore ugiye gusengera, Slay Queens byatera benshi urujijo.Thx.